Kanseri yo mu mabya
Appearance
Kanseri yo mu mabya ni yo kanseri iboneka cyane mu r’ubyiruko rw’abagabo (bafite imyaka 15-35). Kanseri zose ni uturemangingo twororoka vuba tukaba twasenya ururemangingo ruzima (tissu). Amakuru meza ni uko kanseri yo mu mabya ntikunze kuboneka, kandi iranavurwa. Amabya aba inyuma y’imboro. Uretse gutanga amasohoro aba arimo inangangabo, akora imisemburo myinshi y’abagabo. Amabya aranyerera, afite ishusho yo kwigonda kandi arakomeye. Abagabo bagomba kwisuzuma rimwe mu kwezi kureba niba hari igihinduka.